[🔴EN DIRECT] NYARUGURU: KAGAME BAMUKOZE MU JISHO. NGO IBYEMEZO BYE NTIBIVUGURUZ
Listen now
Description
1. Ikibazo cyo muri Bannyahe cyahereye muri 2017 gikomeje kwerekana ko Kagame asa n’utari mu gihugu, kandi ko ubutegetsi bwe bugenda burushaho kwishakira abanzi, bucukura icyuho kibutandukanya n’abaturage. Akaregane gakorerwa abaturage bo muli Bannyahe kabaye Kimomo. P5 yarakamaganye ku mugaragaro mu itangazo ryo kuoli 26.2.2019. Ntaganda Bernard na Ingabire Victoire nabo bandikiye Prezida wa Republika ku wa 12.10.2020 bamusabaguhaguruka akarenganura abaturage bo muli Bannyahe. Depite Frank Habineza nawe ikibazo cyo muli Bannyahe yakibajije. 2. Ikinyamakuru umuseke gikwiye gushimirwa kubera ubuhamya bw’abaturage ba Gitwe cyashyize hanze, bakagaragaza urukundo bafitiye Gérard Urayeneza Leta yabambuye ikajya kumufunga bamurenganya kuko abakuze bamuzi neza kandi babanye nawe mu bihe bibi byo muri 1994, mbere yaho ndetse na nyuma yaho bamuvuga ibigwi kuko bamuziho ibyiza gusa. Ubuhamya bw’abaturage ba Gitwe bwuzuye agahinda buragaragaza isura y’ikibazo ukirebeye ku ruhande rw’abaturage bazi neza Gerard Urayeneza. Imiborogo isigaye mu baturage kubera gufunga inzirakarengane byaba ari byo bizazana ubwiyunge cg bizatuma abaturanyi bashyamirana ? 3. Prof. Shyaka Anastase na Ministre Jeanne d‘Arc Mujawamariya barabererekera ibibazo by’ingutu bijyanye n’itegeko n’umusoro w’ubutaka, bakereka abaturage ko hari impinduka nziza z‘uruhendabana zabaye mu itegeko ry’ubutaka nyamara itegeko ubwaryo ritahindutse mu mizi. Nta n’umuntu witeze ko itegeko ry’ubutaka ryahinduka mu mizi bidakozwe n’ishyaka rya FPR ubwaryo, kuko bariya baministri nta bubasha na mba bafite, ni abakozi ba Leta bashyira mu bikorwa imirongo migari ya FPR itegeka igihugu.
More Episodes
1. Ikibazo cyo muri Bannyahe cyahereye muri 2017 gikomeje kwerekana ko Kagame asa n’utari mu gihugu, kandi ko ubutegetsi bwe bugenda burushaho kwishakira abanzi, bucukura icyuho kibutandukanya n’abaturage. Akaregane gakorerwa abaturage bo muli Bannyahe kabaye Kimomo. P5 yarakamaganye ku...
Published 10/15/20
[🔴EN DIRECT] KAGAME MU BUJURA BWA MAFIA AHO YIBA AMAFARANGA YA RUBANDA AFATANYIJE N'INSHUTI ZE Z'ABANYAMAHANGA
Published 10/15/20
1.Guhinga Urumongi mu Rwanda ngo bigiye guteza imbere ubukungu bwu Rwanda. a.Minisitiri w’ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yatangaje ko igihingwa cy'urumogi kigiye gutangira kujya gihingwa mu Rwanda. b.Urumogi ruzajya rwoherezwa mu mahanga mu ngada zo gukora imiti. c.Dr Ngamije yashimangiye ko...
Published 10/14/20