Gusoma Bibiliya mu mwaka wose-Umunsi 98 2 Samuel 23-24
Listen now
Description
1 Aya ni yo magambo ya Dawidi aheruka. Dawidi mwene Yesayi washyizwe ejuru, aravuga ati"Uwo Imana ya Yakobo yimikishije amavuta, Umuhimbyi w'igikundiro wa zaburi za Isirayeli. 2 "Umwuka w'Uwiteka yavugiye muri jye, Ijambo rye ryari ku rurimi rwanjye. 3 Imana ya Isirayeli yaravuze, Igitare cya Isirayeli yarabimbwiye iti 'Utegekesha abantu gukiranuka, Agatwara yubaha Imana, 4 Azahwana n'umuseke utambitse w'izuba rirashe, N'igitondo kitagira igicu, Igihe ubwatsi bushya bwarukiye mu butaka, Ku bw'itangaze ry'umuhituko w'imvura.' 5 "Ni koko, inzu yanjye ntimeze ityo ku Mana, Nyamara yasezeranye nanjye isezerano ritazakuka, Ritunganye muri bose kandi rikomeye, Kuko ari yo gakiza kanjye rwose, Kandi ririmo ibyo nifuza byose, nubwo itabikuza. 6 Ariko abatubaha Imana bose bazahwana n'amahwa asunikwa, Kuko nta wushobora kuyafatisha intoki. 7 Ahubwo uyakoraho wese, Akwiye kwitwaza icumu cyangwa uruti rw'icumu, Kandi azatwikirwa rwose ahantu hayo." Iby'ubutwari ingabo za Dawidi zakoze 8 Aya ni yo mazina y'abantu b'intwari ba Dawidi: Yoshebubashebeti w'i Takemoni, yari ingenzi mu bandi batware, Adino w'Umwezini na we ni uko. Umunsi umwe yicishije icumu rye abantu magana inani, bagwira icyarimwe. 9 Akurikirwa na Eleyazari mwene Dodo umwana w'Umwahohi. Yari uwo muri abo bagabo batatu b'intwari bari bari kumwe na Dawidi, ubwo basuzuguzaga Abafilisitiya bari bateraniye kurwana, Abisirayeli bamaze guhunga. 10 Arahaguruka yica Abafilisitiya, ukuboko kwe kugwa ikinya, kumiranwa inkota. Uwo munsi Uwiteka amuha kunesha cyane, abantu baherako baramugarukira bazanywe no kwayanwa iminyago gusa. 11 Akurikirwa na Shama mwene Ageye w'Umuharari. Abafilisitiya bari bateranye umutwe umwe umwe mu murima wuzuye udushyimbo dutoya, abantu bahunga Abafilisitiya. 12 Ariko we yihagararira mu murima hagati, awurindiramo yica Abafilisitiya, nuko Uwiteka amuha kunesha cyane. 13 Bukeye abatatu bo muri mirongo itatu y'ingenzi baramanuka, basanga Dawidi mu buvumo bwa Adulamu mu isarura, kandi umutwe w'Abafilisitiya wari ugerereje mu kibaya cya Refayimu. 14 Icyo gihe Dawidi yari mu gihome, kandi abanyagihome cy'Abafilisitiya bari i Betelehemu. (2 Samweli 23:1;9) 1 Bukeye umujinya w'Uwiteka wongera gukongerezwa Abisirayeli, abateza Dawidi, ubwo yavugaga ati"Genda ubare Abisirayeli n'Abayuda." 2 Umwami abwira Yowabu umugaba w'ingabo ze wari kumwe na we ati"Genda imiryango y'Abisirayeli yose uhereye i Dani ukageza i Berisheba, mubare abantu kugira ngo menye umubare wabo." 3 Yowabu abwira umwami ati"Uwiteka Imana yawe igwize umubare wari usanzwe incuro ijana, kandi umwami abyirebere. ariko se Mwami nyagasani, ni iki gitumye wishimira ibyo?" 4 Ariko ijambo ry'umwami riganza irya Yowabu n'abatware b'ingabo. Nuko Yowabu n'abatware b'ingabo bava imbere y'umwami bajya kubara Abisirayeli. 5 Barahaguruka bambuka Yorodani, bagandika muri Aroweri mu ruhande rw'iburyo bw'umudugudu wari hagati mu kibaya cy'i Gadi, berekeye i Yazeri. 6 Baherako basohora i Galeyadi no mu gihugu cy'i Tahatimuhodishi, kandi bagera i Daniyani barazenguruka barinda bagera i Sidoni. 7 Bukeye basohora mu gihugu cy'i Tiro no mu midugudu yose y'Abahivi n'iy'Abanyakanani, bagarukira ikusi h'i Buyuda i Berisheba. 8 Bamaze kugenda igihugu cyose, basubira i Yerusalemu bamaze amezi cyenda n'iminsi makumyabiri. 9 Maze Yowabu aha umwami umubare w'abantu babaze. Muri Isirayeli harimo abagabo b'intwari bitwaza inkota, uduhumbi munani, abo mu Bayuda na bo bari uduhumbi dutanu. Imana iha Dawidi igihano 10 Dawidi amaze kubara abantu, umutima we uramukubita. Abwira Uwiteka ati"Ndacumuye cyane ku byo nkoze ibyo, ariko none Uwiteka ndakwinginze, kuraho gukiranirwa k'umugaragu wawe kuko nkoze iby'ubupfu bwinshi." 11 Dawidi yibambuye mu gitondo, ijambo ry'Uwiteka ribonekera umuhanuzi Gadi bamenya wa Dawidi riti 12 "Genda ubwire Dawidi uti 'Uku ni ko Uwiteka avuze ngo: Agushyize imbere ibihano bitatu, hitamo kimwe muri byo abe ari cyo aguhanisha.' "
More Episodes
Mbese uzaba mu bihumbi 144000! Ubundi se urabasobanukiwe?
Published 04/10/24
Amateraniro y' umuryango muri ASSA UR REMERA
Published 03/18/24
Published 03/18/24