Description
Ikiganiro cyacu cy’uyu munsi turavuga ku myuzure n’inkangu byibasiye uduce tw’uburengerazuba n’amajyaruguru by’u Rwanda. Imyuzure yabaye mu ijoro ryo kuwa kabiri rishyira kuwa gatatu tariki 3 z’ukwezi kwa gatanu. Leta y’u Rwanda yavuze ko abasize ubuzima muri iyi myuzure basaga 131, amajana bagakomereka, inzu zirenga 5000 zigasenyuka ndetse ibikorwa remezo birimo imihanda bikangirika cyane kandi abantu basaga ibihumbi 10 bakaba badafite aho kwikinga. Bacumbikiwe mu bigo (sites) bisaga 100 hirya no hino muri ibyo bice byahuye n’imyuzure ikaze. Ni ikiganiro mwateguriwe kandi mugezwaho na Yves Bucyana.