Gusoma Bibiliya mu mwaka wose-Umunsi 97 2Samuel 20-22
Listen now
Description
1 Dawidi yabwiye Uwiteka amagambo y'iyi ndirimbo, umunsi Uwiteka yamukirije amaboko y'abanzi be bose n'aya Sawuli, aravuga ati 2 "Uwiteka ni igitare cyanjye, Ni igihome cyanjye, Ni umukiza wanjye ubwanjye. 3 Ni Imana igitare cyanjye, Ni yo nziringira. Ni yo ngabo inkingira, Ni ihembe ry'agakiza kanjye, Ni igihome cyanjye kirekire kinkingira, Ni ubuhungiro bwanjye. Ni umukiza wanjye unkiza urugomo. 4 Ndambaza Uwiteka, ukwiriye gushimwa, Ni ko nzakizwa abanzi banjye. 5 "Imiraba y'urupfu yarangose, Imyuzure y'ubugoryi yanteye ubwoba. 6 Ingoyi z'ikuzimu zantaye hagati, Ibigoyi by'urupfu byantanze imbere. 7 Mu mubabaro wanjye nambaje Uwiteka, Ni koko natakiye Imana yanjye, Yumvira ijwi ryanjye mu rusengero rwayo, Ibyo nayitakiye biyinjira mu matwi. 8 "Maze isi iratigita, ihinda umushyitsi, Imfatiro z'ijuru ziranyeganyega, Zitigiswa n'uburakari bwayo. 9 Umwotsi ucumba mu mazuru yayo, Umuriro uva mu kanwa kayo, uratwika, Havamo n'amakara yaka. 10 Yunamisha ijuru, iramanuka, Umwijima w'icuraburindi wari munsi y'ibirenge byayo. 11 Iguruka ihetswe na Kerubi, Ni ukuri ibonwa ku mababa y'umuyaga. 12 Umwijima iwugira ihema ryayo riyigose, Igotwa n'ibirundo by'amazi, Ni byo bicu bya rukokoma byo mu ijuru. 13 Ubwiza burabagirana buri imbere yayo, Butuma amakara yaka. 14 Uwiteka ahindishiriza inkuba mu ijuru, Usumbabyose avuga ijwi rye. 15 Arasa imyambi ye arabatatanya, Ni yo mirabyo ibakura umutima. 16 Maze ubutaka bwo hasi y'inyanja buraboneka, Imfatiro z'isi ziratwikururwa, Ku bwo guhana k'Uwiteka, Ku bw'inkubi y'umwuka uva mu mazuru ye. 17 "Ari mu ijuru, arambura ukuboko aramfata, Ankura mu mazi y'isanzure. 18 Ankiza umwanzi wanjye ukomeye n'abanyambaraga, Kuko bandushaga amaboko. 19 Bari baranteye ku munsi nagiriyeho amakuba, Ariko Uwiteka ni we wambereye ubwishingikirizo. 20 Abinkuramo anshyira ahantu hagari, Yankirije kuko yanyishimiraga. 21 "Uwiteka yangororeye ibikwiye gukiranuka kwanjye, Nk'uko amaboko yanjye atanduye, Ni ko yangiriye. 22 Kuko nitondeye inzira z'Uwiteka, Kandi ntakoze icyaha cyo kureka Imana yanjye, 23 Kuko amateka yayo yose yari imbere yanjye, Kandi amategeko yayo sinyaveho. 24 Naramutunganiraga, Nirinze gukiranirwa kwanjye. 25 Ni cyo cyatumye Uwiteka anyitura ibikwiriye gukiranuka kwanjye, Kandi ibikwiriye kutandura kwanjye imbere ye. 26 "Ku munyambabazi uziyerekana nk'umunyambabazi, Ku utunganye, uziyerekana nk'utunganye, 27 Ku utanduye, uziyerekana nk'utanduye. Ku kigoryi, uziyerekana nk'ugoramye. 28 Abacishijwe bugufi ni bo uzakiza, Ariko igitsure cyawe kiri ku bibone, Kugira ngo ubacishe bugufi. 29 Ni wowe tabaza ryanjye, Uwiteka, Uwiteka ni we uvira umwijima wanjye. 30 Kuko ari wowe umpa gutwaranira umutwe w'ababisha, Kandi ari wowe Imana yanjye impa gusimbuka inkike z'ibihome. 31 "Inzira y'Imana itungana rwose, Ijambo ry'Uwiteka ryaravugutiwe, Ni ingabo ikingira abamwiringira bose. 32 Ni nde Mana itari Uwiteka? Ni nde gitare kitari Imana yacu? 33 Imana ni igihome cyanjye gikomeye, Ishorerera umukiranutsi mu nzira yayo. 34 Ihindura ibirenge bye nk'iby'imparakazi, Impagarika ku misozi yanjye. 35 Yigisha amaboko yanjye kurasana, Bituma amaboko yanjye afora umuheto w'icyuma. 36 Kandi wampaye ingabo inkingira, Ni yo gakiza kawe, Ubugwaneza bwawe bwampinduye ukomeye. 37 Intambwe zanjye wazaguriye inzira, Ibirenge byanjye ntibyanyereye. 38 "Nirukanye ababisha banjye ndabarimbura, Sinagaruka kugeza aho barimbukiye. 39 Narabarimbuye ndabamenagura babura uko babyuka, Ni koko baguye munsi y'ibirenge byanjye. 40 Wankenyeje imbaraga zo kurwana, Abampagurukiye bakantera warabancogoreje. 41 Watumye ababisha banjye bampa ibitugu, Kugira ngo ndimbure abanyanga. 42 Barakebaguje, babura ubakiza, Batumbiriye Uwiteka ntiyabarora. 43 Maze mbasya nk'umukungugu, Mbaribata nk'ibyondo byo mu nzira, ndabatatanya. 44 "Kandi wankijije imirwano y'abantu banjye, Wandindirije kuzaba umutware w'amahanga, Ishyanga ntigeze kumenya rizankorera.
More Episodes
Mbese uzaba mu bihumbi 144000! Ubundi se urabasobanukiwe?
Published 04/10/24
Amateraniro y' umuryango muri ASSA UR REMERA
Published 03/18/24
Published 03/18/24