Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku Kibuye no kwirwanaho kw’Abatutsi bo mu Bisesero
Listen now
Description
Mu gace k’ikiganiro cyo Kwibuka uyu munsi, abatumirwa baratubwira ku mateka yaranze ukwirwanaho kw’Abatutsi bari barahungiye mu misozi ya Bisesero. Mu Bisesero, Abatutsi baho bahanganye n’interahamwe igihe kirekire, ariko baza kugamburuzwa n’uko ingabo z’Abafaransa zageze ku Kibuye, zikaza kubareba zibizeza kuzagaruka kubatabara. Zimaze kugenda, abicanyi babirayemo barabica kuko bari bamaze kumenya amayeri yose n’aho bihisha hose. Abatumirwa baraganira kandi ku bwicanyi bukomeye bwakorewe mu yari Perefegitura ya Kibuye, buhagarariwe n’abari abayobozi nka Perefe Clement Kayishema, Burugumesitiri Karara Augustin, hamwe n’abandi bacuruzi bakomeye. Abatumirwa barasoza batubwira urugendo rwo guhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no kwiyubaka nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi.