Episodes
Agace k’uyu munsi ka Kwibuka Podcast karavuga ku masezerano y’amahoro ya Arusha yasinywe muri Kanama 1993. Abatumirwa baraganira ku nzira yaganishije kuri ayo masezerano, ibyaganiriweho, ndetse n’icyo impande zombi zari ku meza y’ibiganiro, hamwe n’abahuza, zari ziteze ko kizayavamo. N’ubwo Leta ya Habyarimana yarenze kuri aya masezerano igashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside, aya masezerano yagize uruhare rukomeye mu rugendo rwo gusana igihugu, kugera ubwo hatorwaga itegeko nshinga.
Published 08/24/21
Mu kiganiro cyo kwibuka uyu munsi, turumva uburyo kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside ari urugamba ruhoraho rwo kurwanya ingengabitekerezo y’icyo cyaha. Abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu byiciro bitandukanye, birimo abakoze Jenoside, n’inshuti zabo, ababakomokaho, ndetse na bamwe mu barokotse Jenoside, batannye bakajya mu bikorwa biharabika Leta y’u Rwanda bitwikiriye umwambaro wa politike, uw’ubwisanzure bw’itangazamakuru, n’ibindi. Guhakana no gupfobya Jenoside...
Published 08/17/21
Dans l'épisode d'aujourd'hui, nos invités, Jean François Dupaquier et Mehdi Ba nous parlent du rôle des médias, notamment en France, dans des relations entre le Rwanda et la France se basant sur les relations diplomatiques avant et après le génocide commis contre les Tutsis en 1994.
Published 08/04/21
Ku itariki ya 19 Nyakanga 1994, nyuma to kubohora igihugu, RPF Inkotanyi yashyizeho guverinoma y’ubumwe bw’Abanyarwanda, ihuriweho amashyaka n’abanyapolitike batagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri iki kiganiro, abatumirwa baratubwira uko iyo guverinoma yashyizweho, intego yihaye n’ibyo yagezeho, ndetse n’igikwiye gukorwa kugira ngo ibyagezweho muri iyi myaka 27 ishize bikomeze gusigasirwa.
Published 07/19/21
Uyu munsi, turakomeza kumva ukuntu ingabo za RPF Inkotanyi zabohoye ibice bitandukanye by’igihugu zinarokora Abatutsi bicwaga muri Jenoside nk’i Kiziguro aho zageze zikita ku barokotse, zikavura n’inkomere. Muri iki kiganiro, abatumirwa baranagaganira ku ruhare rw’itangazamakuru mu rugamba rwo kwibohora,  cyane cyane Radio Muhabura yahumurizaga abahigwaga, ari nako ihangana n’ibindi bitangazamakuru bya leta y’abicanyi.
Published 07/12/21
Uyu munsi Abatumirwa baraganira ukuntu Inkotanyi zarokoye Abatutsi bicwaga muri Jenoside zinahangana n’ibitero by’interahamwe n’ingabo za guverinoma y’Abajenosideri. Ikiganiro kiribanda ku gikorwa cyo kurokora abari barahungiye muri Centre Pastorale St Paul ndetse no kuri Kiliziya ya Ste Famille mu mujyi wa Kigali. Interahamwe zazaga kwica Ibihumbi by’Abatutsi bari barahahungiye, zigakoresha listes zari zarakozwe mbere. Abatumirwa kandi, baragira ubutumwa batanga muri iki gihe twizihiza...
Published 07/06/21
Mu kiganiro cy’uyu munsi, Abatumirwa baratubwira amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.  Baratubwira kandi uruhare rw’urubyiruko mu rugamba rw’iterambere no gusigasira ibyagezweho nyuma y’imyaka 27 u Rwanda rubohowe.
Published 07/04/21
L'épisode d'aujourd'hui continue l'histoire du rôle des ministres dans la planification et l'exécution du Génocide Perpétré contre les Tutsis en 1994. L'épisode décrit le rôle de l'ancien ministre des Relations institutionnelles, Edouard Karemera et de l'ancien ministre de l'Information, Eliezer Niyitegeka, tous les deux originaires de Kibuye, dans la planification et la mise en œuvre de l’Ideologie genocidaire dans leur ville natale.
Published 07/02/21
Today’s episode continues the story of the role of Ministers in the planning and execution of the 1994 Genocide against the Tutsi. The episode describes the role of former Minister of Institutional Relations, Edouard Karemera and former Minister of Information, Eliezer Niyitegeka, who were both from Kibuye, in the planning and implementation of the genocidal policies in their hometown.
Published 07/02/21
Mu gace k’uyu munsi k’ikiganiro cyo Kwibuka turakomeza kubagezaho uruhare rw’abaminisitiri mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Aka gace karabagezaho uruhare rw’Abaminisitiri Karemera Edouard wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu na Niyitegeka Eliezer wari Minisitiri w’Itangazamakuru. Bombi bagize uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside aho bakomokaga ku Kibuye.
Published 07/02/21
L'épisode d'aujourd'hui explore les rôles particuliers des ministres dans la planification et l'exécution du Génocide Perpétré contre les Tutsis en 1994, en particulier dans leurs secteurs d'origine. Ces ministres ont activement contribué et supervisé le recrutement de jeunes pour rejoindre la milice Interahamwe et ont continué à inciter la haine des Tutsis parmi les civils. L'épisode d'aujourd'hui se concentre sur l'ancien ministre de la Jeunesse et des Sports, Callixte Nzabonimana,...
Published 07/01/21
Today’s episode explores the particular roles of Ministers in the planning and execution of the 1994 Genocide against Tutsi, especially in their sectors of origin. These ministers actively contributed and supervised the recruitment of youth to join the Interahamwe militia and continued inciting hatred for Tutsi amongst civilians. Today’s episode focuses on former Minister of Youth and Sports, Callixte Nzabonimana who originated in Gitarama and former Minister for Family Welfare and the...
Published 07/01/21
Mu gace k’ikiganiro cyo Kwibuka uyu munsi turarebera hamwe uruhare rwihariye rw’abaminisitiri mu gutegura no gushyiramu bikorwa Jenoside yakorewe  Abatutsi mu 1994, cyane cyane aho bavukaga. Aba baminisitiri bateye inkunka kandi banagenzura uko urubyiruko rwashyirwaga mu Nterahamwe ndetse bakomeza gushishikariza abaturage kwanga Abatutsi. Mu gace k’uyu munsi turareba cyane ku ruhare rwa Callixte Nzabonimana wari Minisitiri w’Urubyiruko na Siporo  wavukaga i Gitarama ndetse n’Uruhare rwa...
Published 07/01/21
Lors d'une réunion le 1er juillet 1994, le gouvernement génocidaire a évoqué le manque d'aide française alors qu'il commençait à perdre face au FPR nooooo Inkotanyi. Dans cette réunion, les autorités ont décidé d'écrire une lettre demandant une assistance supplémentaire à la France, à travers la gestion de l'opération Turquoise. Les dirigeants ont également envoyé un message aux dirigeants des communes leur demandant de détruire les preuves de leur implication dans le Génocide contre les...
Published 06/30/21
Mu nama yabaye ku itariki ya 1 Nyakanga 1994, Guverinoma y’Abajenosideri yaganiriye ku ibura ry’ubufasha bw’Abafaransa kubera ko yari itangiye gutsindwa na FPR Inkotanyi. Muri iyo nama abayobozi bafashe umwanzuro wo kwandika ibaruwa isaba ubundi bufasha Ubufaransa, bayinyuza ku buyobozi bwa Operation Turquoise. Abo bayobozi kandi boherereje abayobozi b’amakomini ubutumwa bubasaba gusibanganya ibinyetso byerekana ko bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri iyo nama kandi abayobozi...
Published 06/30/21
During a meeting on 1 July 1994, the genocidal government discussed losing French support due to the idea of the government’s weakness and potential defeat by the RPF Inkotanyi. At that meeting, government officials decided to write a letter requesting additional support from France and submit it through the military command of the Operation Turquoise. The government also decided to send a message to all district leaders urging them to get rid of the evidence of their involvement in the...
Published 06/30/21
L'épisode d'aujourd'hui du Podcast Kwibuka met en évidence le rôle vital du personnelle médicale dans le massacre des réfugiés ou des patients tutsis dans les hôpitaux et les centres de santé à travers le pays.
Published 06/28/21
Agace k’uyu munsi k’ikiganiro cyo Kwibuka, karerakana uruhare rukomeye abaganga n’abandi bayobozi mu by’ubuvuzi bagize mu iyicwa ry’abatutsi bahungiye cyangwa bari barwariye mu bitaro no mu bigo nderabuzima mu gihugu hose.
Published 06/28/21
Today’s Kwibuka Podcast episode identifies the role of doctors, nurses and other medical staff, especially in management position who played significant roles in the massacres of their Tutsi colleagues, patients, caregivers and other refugees in hospitals, clinics and health centers across the country.
Published 06/28/21
Mu gace k’ikiganiro cyo Kwibuka uyu munsi, abatumirwa baratubwira ku mateka yaranze ukwirwanaho kw’Abatutsi bari barahungiye mu misozi ya Bisesero. Mu Bisesero, Abatutsi baho bahanganye n’interahamwe igihe kirekire, ariko baza kugamburuzwa n’uko ingabo z’Abafaransa zageze ku Kibuye, zikaza kubareba zibizeza kuzagaruka kubatabara. Zimaze kugenda, abicanyi babirayemo barabica kuko bari bamaze kumenya amayeri yose n’aho bihisha hose. Abatumirwa baraganira kandi ku bwicanyi bukomeye bwakorewe mu...
Published 06/25/21