Ibyaganiriweho mu nama yavugaga ku gutsindwa kwa guverinoma y'abajenosideri
Listen now
Description
Mu nama yabaye ku itariki ya 1 Nyakanga 1994, Guverinoma y’Abajenosideri yaganiriye ku ibura ry’ubufasha bw’Abafaransa kubera ko yari itangiye gutsindwa na FPR Inkotanyi. Muri iyo nama abayobozi bafashe umwanzuro wo kwandika ibaruwa isaba ubundi bufasha Ubufaransa, bayinyuza ku buyobozi bwa Operation Turquoise. Abo bayobozi kandi boherereje abayobozi b’amakomini ubutumwa bubasaba gusibanganya ibinyetso byerekana ko bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri iyo nama kandi abayobozi bagaragaje ko bababajwe n’uburyo ingabo za FPR zari hafi kwigarurira umujyi wa Kigali wose.