Uruhare rw'abaminisitiri mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi (Igice cya 1)
Listen now
Description
Mu gace k’ikiganiro cyo Kwibuka uyu munsi turarebera hamwe uruhare rwihariye rw’abaminisitiri mu gutegura no gushyiramu bikorwa Jenoside yakorewe  Abatutsi mu 1994, cyane cyane aho bavukaga. Aba baminisitiri bateye inkunka kandi banagenzura uko urubyiruko rwashyirwaga mu Nterahamwe ndetse bakomeza gushishikariza abaturage kwanga Abatutsi. Mu gace k’uyu munsi turareba cyane ku ruhare rwa Callixte Nzabonimana wari Minisitiri w’Urubyiruko na Siporo  wavukaga i Gitarama ndetse n’Uruhare rwa Pauline Nyiramasuhuko wari Minisitiri w’Umuryango n’Iterambere ry’umugore, wakomokaga i Butare.