Kurwanya abapfobya n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi
Listen now
Description
Mu kiganiro cyo kwibuka uyu munsi, turumva uburyo kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside ari urugamba ruhoraho rwo kurwanya ingengabitekerezo y’icyo cyaha. Abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu byiciro bitandukanye, birimo abakoze Jenoside, n’inshuti zabo, ababakomokaho, ndetse na bamwe mu barokotse Jenoside, batannye bakajya mu bikorwa biharabika Leta y’u Rwanda bitwikiriye umwambaro wa politike, uw’ubwisanzure bw’itangazamakuru, n’ibindi. Guhakana no gupfobya Jenoside kandi bikorwa na bamwe mu banditsi n’abanyamakuru batigeze bagera mu Rwanda, bahurira ku bitekerezo bisasiweho, bigamije guha ireme Jenoside, bivuye ku bitekerezo by’abakoze Jenoside bagikora icengezamatwara ry’ibikorwa byabo.