The Kwibuka Podcast: Amasezerano y'Amahoro ya Arusha
Listen now
Description
Agace k’uyu munsi ka Kwibuka Podcast karavuga ku masezerano y’amahoro ya Arusha yasinywe muri Kanama 1993. Abatumirwa baraganira ku nzira yaganishije kuri ayo masezerano, ibyaganiriweho, ndetse n’icyo impande zombi zari ku meza y’ibiganiro, hamwe n’abahuza, zari ziteze ko kizayavamo. N’ubwo Leta ya Habyarimana yarenze kuri aya masezerano igashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside, aya masezerano yagize uruhare rukomeye mu rugendo rwo gusana igihugu, kugera ubwo hatorwaga itegeko nshinga.